Umurusiya Kiyovu Sports yasinyishije yatangiye imyitozo yo kwitegura Espoir bagomba gucakirana mu minsi ya vuba

Mu mateka ya shampiyona y’U Rwanda ikipe ya Kiyovu Sports yakoze agashya ndetse ibasha gusinyisha umukinnyi ukomoka mu gihugu cy’Uburusiya ndetse yatangiye kwitegura gutana mu mitwe na Espoir ku munsi wo kuwa Gatatu.
Bwana Vladislav Kormishin ni Umurusiya wa mbere ugiye gutangira gukina muri shampiyona y’U Rwanda ndetse yakoze imyitozo na bagenzi be mu gihe byagaragaraga ko yari yishimye bikomeye.
Bwana Kormishin bivugwa ko afite imyaka 27 y’amavuko ndetse yasesekaye mu Rwanda kuwa 02 Nzeri 2022 ndetse kugeza ubu abakunzi benshi bakurikirana umupira w’amaguru mu Rwanda bafite inyota yo kureba ubuhanga bwe.
Vladislav Kormishin yavuye mu ikipe ya FK Armavir y’iwabo, ndetse yitezweho gufasha Kiyovu Sports kuba yakwegukana igikombe cya shampiyona cyabanyuze mu myanya y’intoki umwaka ushize.