Abanyamakuru bifuzaga amakuru arambuye ku nkingo za Covid-19 bahuguwe

Mu gihe u Rwanda ndetse n’isi yose bakomeje kwihiziza umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’Itangazamakuru uba buri tariki 03 Gicurasi buri mwaka , Umuryango w’Abanyamakuru baharanira Iterambere Rirambye(RJSD) ku bufatanye n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi(EU) bateguriye abanyamakuru amahugurwa ajyanye no kubona amakuru ku bijyanye n’icyorezo cya COVID-19

Ayo mahugurwa yari afite insanganyamatsko igira iti “Kurwanya amakuru atari yo ku rukingo, nk’inyungu rusang “ yari yahuje abantu bari mu ngeri zitandukanye harimo impuguke mu bijyanye n’itangazamakuru ndetse n’ubuzima hamwe n’abanyamakuru bari baturutse mu bigo bitandukanye bikorera mu Rwanda.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe isakazabutumwa mu by’ubuzima mu kigo RBC akaba n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), Julien Mahoro Niyingabira agira ati "Mu bihuha byose byagiye bivugwa kuri izi nkingo, nta kintu na kimwe kiri cyo, tukaba tubwira abantu kurwitabira."

Abajijwe ku bijyanye n’uko abaturage babona mu buryo bworoshye amakuru yose ajyanye n’icyo cyorezo , Julien Mahoro asubiza ko abaturage muri rusange bashyiriweho umurongo utishyurwa wa 114 bajya babarizaho amakuru yose bifuza ku bijyanye n’ubuzima, by’umwihariko ku nkingo za Covid-19.

Mahoro Niyingabira akomeza yizeza abanyamakuru ko ntawe uzamushakaho amakuru ngo ayabure.

Ku ruhande rw’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi Ambasaderi Nicolas Bellomo mu ijambo rye yagize ati “Ikibazo cy’ingutu cy’ubuzima gikomeje kugariza isi cyagaragaje uruhare rukomeye rw’itangazamakuru ryaba irya leta ndetse n’iryigenga ryabaye isoko ikomeye ituma abaturage babona amakuru menshi ku bijyanye n’ubuzima nkaba nizera ko twese dukomeje gufatanya twazagera kuri byinshi mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya COVID-19."

Abanyamakuru bari bitabiriye amahugurwa basoje biyemeje ko bagiye gukoresha ikoranabuhanga kuko rishobora kuba igikoresho cyiza cyo kurwanya ikwirakwizwa rya covid-19 ndetse no gukomeza gushishikariza abantu guhana intera kuko byose bizatuma dushobora gukomeza urugendo rwacu nk’itangazamakuru.

Impuguke mu bijyanye n’itangazamakuru ndetse n’ubuzima zari zitabiriye ayo mahugurwa

Amahugurwa yateguwe ku bufatanye bw’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi(EU)


Abanyamakuru bari bitabiriye amahugurwa

Ambasaderi Nicolas Bellomo uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi(EU) mu Rwanda

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO