Umuryango w’abibumbye wasabye ko habaho gukomorera ifumbire zituruka mu Burusiya mu rwego rwo kurwanya ibura ry’ibiribwa mu mpera z’uyu mwaka

Umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye ‘Antonio Guterres ’ yatangaje ko yagiranye ibiganiro na perezida w’Uburusiya Vladimir Putin ku birebana no gukomorera ifumbire mvaruganda iva muri iki gihugu mu rwego rwo kwirinda umusaruro muke w’ibihingwa.

Kuva Uburusiya bwatangira icyo bwise ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare muri Ukraine tariki 24 Gashyantare 2022 bwafatiwe ibihano bitandukanye by’ubukungu byagize ingaruka ku byoherezwa hanze y’iki gihugu birimo amavuta, gaz n’ibindi biribwa.

N’ubwo ibi bihano ngo bitarebaga amafumbire mvaruganda, iri soko naryo ryahungabanyijwe n’ibihano Uburusiya bwafatiwe nk’aho kuva ku itariki 24 Gashyantare umuyoboro utwara ifumbire ya Nitrate muri Ukraine wari warafunzwe.

Umuryango w’abibumbye uri mu biganiro n’Uburusiya mu kureba uko ubucuruzi bw’ifumbire mvaruganda bwakomeza gukorwa ndetse ikoherezwa mu bihugu bitandukanye.

Ibi biri gukorwa mu rwego rwo kwirinda igabanuka ry’ifumbire mvaruganda nyuma y’uko hagaragaye amakuru avuga ko ubutaka bwahinzwe muri uyu mwaka ari buto ugereranyije n’ibihembwe by’ihinga byashize ibi bikaba bishobora guteza amapfa adasazwe mu mpera za 2022.

Kuva intambara ya Ukraine n’Uburusiya yatangira, Ifumbire mvaruganda zikomoka mu Burusiya zabaye nke ku isoko kurusha izikenewe.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO