Umuryango w’umuhanzi Kavutse wibarutse umwana w’umukobwa

Umuhanzi Kavutse Olivier kuri ubu uri kubarizwa muri Canada n’umufasha we, yibarutse umwana w’umukobwa. Uyu mwana ni ubuheta mu muryango wa w’uyu muhanzi n’umufasha we baririmba mu itsinda rimwe.

Kavutse Olivier n’umugore we Amanda Fung baririmbana mu itsinda Beauty For Ashes ryamamaye cyane mu ndirimbo ’Siripurize’, ’Yesu ni sawa’, ’Turashima’ n’izindi, bibarutse umwana w’ubuheta wavukiye mu gihugu cya Canada bamwita amazina 5.

Mu butumwa Kavutse Olivier yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko bibarutse ubuheta-umwana w’umukobwa wabonye izuba tariki 23 Mata 2020 saa Kumi n’iminota 52 z’umugoroba (Pacific time). Yavukiye mu bitaro bya Lions Gate Hospital mu mujyi wa Vancouver muri Canada, afite ibiro 3.74 Kg (8 Ibs 4 oz) n’uburebure bungana na 52 cm.

Kavutse yavuze ko umwana bibarutse bari bamusengeye cyane. Yavuze ko bamwise ’Jadah Justice Asante Mei-En Kavutse (baby JJ)’. Benshi mu bavugije impundu ku bw’uyu muryango uri mu byishimo byo kwibaruka umwana w’umukobwa, harimo Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan na Miss Kwizera Peace bavuze ko uyu muryango wibarutse umwana mwiza cyane.

Tariki 6 Gashyantare 2018 ni bwo Kavutse na Amanda bibarutse imfura yabo y’umuhungu bise ’Jireh Reign Shi-Rong Kavutse’. Yavukiye nawe muri Canada, avuka afite ibiro 2.9 Kg (weighing 6.7 lbs), areshya na 51 cm. Kuwa 9 Nyakanga 2016 ni bwo Kavutse na Amanda bambikanye impeta y’urudashira nyuma y’imyaka 5 bari bamaze bakundana, basezeranira ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu Mujyi wa Rubavu.

Nk’uko Kavutse Olivier yabitangarije abamukurikira kuri Instagram, buri zina yise ubuheta bwe na Amanda Fung yavuze ubusobanuro bwaryo. Ni amazina ahanini afite aho ahuriye n’imigisha Imana yabahaye aho bashimira Imana ndetse bakanahamya ko ari Imana itabera idatererana abayiringiye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO