Umuryango wa Cristiano Ronaldo washimye cyane abafana ba Liverpool bifatanyije na we nyuma yo gupfusha umwana

Umuryango wa Cristiano Ronaldo waraye ushimiye byimazeyo abafana b’ikipe ya Liverpool nyuma yo kwerekana ko bifatanyije na Cristiano Ronaldo mu bihe bikomeye by’ibyago nyuma yo gupfusha umwana we.

Abafana b’ikipe ya Liverpool bakomeje kuririmba indirimbo yabo yitwa ngo " you will never walk alone’’ bisobanura ngo ntuzigera ugenda wenyine gusa mu kuririmba iyi ndirimbo batangiragamo ibimenyetso byerekana ko bifatanyije na Cristiano Ronaldo ndetse bakanamubwiriramo ko nawe atazigera agenda wenyine.

Nyuma y’ibi aba bafana bafashe umunota umwe wo guha agaciro umwana wa Cristiano Ronaldo witabye Imana.

Mushiki wa Cristiano Ronaldo utuye muri Madeira nawe yatangaje ko yishimiye cyane aba bafana ndetse abashimira ku buryo bukomeye nyuma yo kwifatanya nabo mu bihe by’ibyago aho yagize ati’’ Murakoze cyane ndetse ntabwo tuzibagirwa ibi mudukoreye iri joro, ubutumwa bwe bugufi bwasojwe no gushyiraho utumenyetso tw’imitima nk’uko bigaragara ku rukuta rwe rwa Instagram.

Cristiano Ronaldo w’imyaka 37 n’umugore we Georgina Rodriguez mu ijoro ryo kuwa mbere tariki 18 Mata nibwo uyu muryango watangaje ko bamaze gupfusha umwana wabo w’umuhungu ubwo yarimo kuvuka.

Mu kwezi k’Ugushingo nibwo uyu muryango wari watangaje ko witegura kwibaruka impanga ndetse umugore wa Cristiano yari yifashe amashusho ubwo yabwiraga abantu ko atwite impanga kandi ko umwe ari umuhungu undi akaba umukobwa gusa kubw’amahirwe make umuhungu yitabye Imana umukobwa we ni muzima.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO