Umusaza Arsene Wenger wanditse amateka muri Arsenal ubu arabarizwa mu rw’imisozi igihumbi

Umusaza w’Umufaransa ndetse akaba yarabaye umutoza wa Arsenal akanayihesha ibikombe 3 bya shampiyona kuri ubu yamaze gusersekara i Kigali ndetse yazanye n’Umunyamabanga wa FIFA bwana Fatma Samoura aho aba bombi bitabiriye inama ya 73 ya FIFA igomba kubera i Kigali.

Ku munsi w’ejo ku cyumweru nibwo aba bombi basesekaye ku kibuga cy’indege i Kanombe ndetse Arsene Wenger we n’ubundi yaherukaga i Kigali mu kwezi kwa Gicurasi mu mwaka wa 2021.

Kuri uyu Mufaransa niwe ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri FIFA ndetse yabonye aka kazi nyuma yo gusezera mu ikipe ya Arsenal mu mwaka wa 2018.

Arsenal Charles Erneste Wenger ubusanzwe yageze mu ikipe ya Arsenal mu mwaka wa 1996 ubwo yari akubutse mu gihugu cy’u Buyapani mu ikipe ya Nagoya Grampus 8.

Agera muri Arsenal yatangiye kuzana impinduka zifatika mu mupira w’amaguru mu Bwongereza ndetse yihutiye kugura abakinnyi barimo Patrick Viera,Tiery Henry n’abandi batandukanye ndetse uyu yabashije guhesha Arsenal ibikombe 3 bya Shampiyona y’u Bwongereza Premier League hamwe n’ibindi bikombe 7 bya FA Cup.

Iyi nama ya FIFA igiye kuba ku nshuro ya 73 ndetse biteganyijwe ko igomba gutorerwamo umuyobozi mukuru w’uru rwego nubwo bwose abenshi bavuga ko Gianni Infantino ashobora gukomeza kuyobora uru rwego.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO