Umusaza n’umukecuru bafungiwe muri Suwede bakekwa gukora ibikorwa byo kuneka mu buryo butemewe

Kuri uyu wa kabiri i Stockholm hafungiwe umusaza n’umukecuru basanzwe bakundana aho bikekwa ko ari maneko zikomeye zaje gutata Suwede n’ibindi bihugu mu rwego rwo kureba aho bihagaze ku nyungu z’Uburusiya mu ntambara burwana na Ukraine.

Umugore n’umugabo bari mu kigero cy’imyaka 60 bafatiwe muri Suwede bakekwa kuba maneko z’Uburusiya.

Amakuru dukesha ikigo cy’ubutasi cya Suwede Swedish Security Service avuga ko umwe muri aba babiri akekwa gukora ibikorwa by’ubutasi mu buryo butemewe ku butaka bwa Suwede naho undi agashinjwa ubufatanyacyaha.

Minisitiri w’umutekano wa Suwede, Pal Jonson yemeje amakuru y’iri fungwa ndetse amakuru ducyesha ubugenzacyaha avuga ko iki kibazo gishobora kuba gifite imizi mu mwaka wa 2013.

Kugeza ubu nta kintu Uburusiya buratangaza kuri aba baturage bivugwa ko bafashwe baneka ku nyungu zabwo mu ntambara buhanganyemo na Ukraine.

Suwede yafunze abaturage bivugwa ko ari maneko z’Uburusiya

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO