Umusaza wari warihebeye Ruhago Muramira Gregoire yitabye iyaduhanze

Umusaza wagaragaje ubushake mu kurwanirira iterambere mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda ariwe Muramira Gregoire yamaze kwitaba Imana kuri uyu wa 02 Ukuboza 2022 aho azize indwara itaramenyekana.

Uyu musaza yakoze amateka atandukanye hano mu Rwanda mu mupira w’amaguru no mu Burundi.

Hanze y’U Rwanda uyu musaza yayoboye ikipe ya Vitalo FC yo mu gihugu cy’Uburundi ndetse yabashije gushyitsa iyi kipe ku mukino wa nyuma w’amakipe yabaye aya Mbere muri Afurika.

Uyu musaza kandi hano mu Rwanda yayoboye ikipe y’Isonga aho yagize uruhare rukomeye mu kuzamura abakinnyi batandukanye banyuze muri iyi kipe.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO