Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika yasabye ikintu kidasanzwe urubyiruko rwo muri DRC

Umushumba mukuru wa Kiliziya gatolika ku isi Papa Francois yasabye ikintu gikomeye abantu biganjemo cyane cyane urubyiruko rukomoka mu gihugu cya Republika Iharanira Demokrasi ya Congo aho yabasabye gushyira ibijyanye n’ivangura kugirango bazabashe kubaka ahazaza.

Reuters yavuze ko Papa ubwo yari hamwe n’urubyiruko ruyingayinga 65.000 ku kibuga cy’umupira w’amaguru i Kinshasa yababwiye amagambo anyuranye harimo aho yagize ati: “mwirinde ibishuko byo gutunga undi urutoki cyangwa gukumira umuntu kubera ko mudasa.

Uyu musaza kandi yakomeje agira ati:“Mujye kure y’urwango rushingiye ku ntara, ubwoko, cyangwa icyaricyo cyose cyatuma wumva utekanye ari uko uri mu bo musa gusa.

Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ibi yabivuze ku munsi wa nyuma w’urugendo yari yagiriye muri iki gihugu ndetse yaboneyeho atanga ubutumwa bukomeye bw’amahoro.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO