Umusirikare ukomeye mu ngabo z’Ubwongereza zirwanira mu mazi yirukanwe kubera gusambanira mu bwato bw’intambara

Umwe mu basirikare bakomeye mu ngabo zirwanira mu mazi z’Ubwongereza yirukanwe mu ngabo kubera amafoto yafotowe aryamanye n’umugore mu bwato bw’intambara.

Ubusanzwe uyu musirikare yitwa Gary Patterson, ndetse yirukanwe ku mirimo ye nyuma yo gukora ubusambanyi akaryamana n’umugore ukora muri kompanyi yitwa HMS Victorious.

Amashusho yagaragaje Coxswain Patterson w’imyaka 43, hamwe n’uyu mugore bari gukora imibonano mpuzabitsina bari muri ubu bwato bw’intambara bugenda munsi y’amazi.

Mu mahame ya gisirikare bivugwa ko ibikorwa nk’ibi bijyanye n’ubusambanyi biba bitemewe na gato ndetse ngo iyi niyo mpamvu nyamukuru uyu musirikare yirukanwe mu ngabo.

Amakuru aturuka muri Royal Navy avuga ko bidashoboka ko yakomeza umwuga we,nubwo ari umwe mu bayobozi bakuru b’iki gisirikare.

Uyu mugabo yirukanwe kandi yari asanzwe ayobora abasirikare bagera ku 160.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO