Umusirikare w’u Burusiya yatawe muri yombi nyuma y’amezi icyenda mu bwihisho ku butaka bwa Ukraine

Umusirikare w’u Burusiya wari umaze amezi icyenda yariyoberanyije nk’umuturage usanzwe yatawe muri yombi n’ingabo za Ukraine ubwo zacungaga umutekano mu karere ka Kupiansk.

Aka karere gaheruka kwisubizwa n’ingabo za Ukraine muri nzeli, Amakuru igisirikare cya Ukraine cyatanze avuga ko uyu mugabo yari yihishe mu nyubako zitagituyemo abantu.

Bivugwa ko uyu mugabo w’imyaka 42 yatawe muri yombi n’igisirikare cya Ukraine, Bakaza gusanga ari umusirikare mu ngabo z’u Burusiya ubarizwa muri Motor Rifle Brigade gusa wiyoberanyije nk’umuturage usanzwe dore ko basanze yagaragaye atambaye impuzankano za gisirikare.

Kuva intambara yahuje Ukraine n’u Burusiya yatangira kuwa 24 Gashyantare 2022, Kupiansk ni kamwe mu turere twashegeshwe cyane aho kahise kigarurirwa n’u Burusiya mu gihe gito.

Muri nzeli nibwo ingabo za Ukraine zongeye kwisubiza aka karere, Kupiansk ni ingenzi cyane kuko ibarizwamo imihanda myinshi ya gariyamoshi yoroshya ubuhahirane, Kugeza ubu abaturage basabwe kwimuka kuko umutekano udahagaze neza dore ko ingabo za Ukraine zicyeka ko u Burusiya buteganya kongera kugerageza kwigarurira iyi ntara.

Umusirikare w’u Burusiya yatawe muri yombi amaze amezi 9 mu bwihisho

Intambara ya Ukraine n’u Burusiya imaze umwaka urenga irwanwa

SRC: BBC

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO