Umusore yagiye kwambikira impeta umukunzi we ku kiyaga ahura n’akaga gakomeye

Umusore ukomoka mu mujyi wa Norwich yahuye n’insanganya ikomeye ubwo yiteguraga kwambika umukunzi we impeta ngo bazashyingiranwe gusa yagize ibyago bikomeye kuko ubwo umukobwa yari yafunze amaso ategereje ko umukunzi we amutungura umusore impeta yaramucitse igwa mu mazi.

Uyu musore w’imyaka 26 y’amavuko ubwo yiteguraga kwambika umukunzi we impeta undi yafunze amaso impeta yaramucitse maze iruhukira mu mazi maze ibyafatwaga nko gutungura umukobwa bipfa bityo ndetse ibi birori birahagarara.

Uyu musore witwa Ross Bamber bivugwa ko yari yabukereye ndetse yari yashyizeho Camera igomba gufata amashusho arimo kwambika impeta umukunzi we witwa Gerii Ashforth.

Bivugwa ko Camera yabashije gufata ibintu byose byaberaga aho ndetse harimo n’uburyo iyo mpeta yaguye mu mazi y’ikiyaga ndetse ngo umukobwa we yari yafunze amaso ategereje kubwirwa ijambo ryiza rinyura umutima.

Ubwo ibi byabaga bwana Ross wari wateguye iki gikorwa ngo yahise avuza induru agira ati: "Ntabwo ntekereza ko aribyo’’.

Aba bakunzi bombi bivugwa ko bakomoka ahitwa mu gace kitwa Costessey hafi ya Norwich

Uyu mukobwa Ashforth w’imyaka 23 y’amavuko yatangaje ko ibyabaye byose atari abizi neza gusa ngo yacyekaga ko umukunzi ashobora kumwambika impeta nubwo avuga ko umugambi w’umukunzi we waje kuzamo kirogoya.

Mu magambo ye yagize ati: "Numvise isakuza, ndatekereza nti:" Nyamuneka, iyo ntibe ari impeta ndetse numvise umutima wanjye uguye.

Bwana Bamber nawe yagize ati: "Inshuti zaraje" zambara imyenda yo kogana zinjira mu mazi kuyishaka ariko ntizabona impeta ".

Bivugwa ko iyi mpeta yari ikozwe muri zahabu ndetse hakozwe ibishoboka byose ngo bayishake mu mazi biranga birananirana gusa aba bombi bahise bataha basubira mu mujyi wa Norwich ndetse bukeye bwaho umusore yaguze indi mpeta ayambika umukunzi we bityo akanyamuneza gataha ku mukobwa wari wapfubirijwe ibirori.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO