USA:Umusore yihinduye inkumi bamufungira muri gereza y’abagore none yatahuwe amaze gutera inda abagore 2

I New Jersey ho muri leta zunze ubumwe za America haravugwa umusore wari ufungiye muri gereza y’abagore none yatahuwe amaze gutera inda abagore babiri bari bafungiwe muri iyo gereza gusa biravugwa ko yamaze kuhakurwa igitaraganya nyuma yo gutahurwa.

Uyu musore twakwita umunyamitwe amazina ye yitwa Demi Minor ndetse afite imyaka 27 y’amavuko yari yarafungiwe muri gereza y’abagore yitwa Edna Mahar Correctional Facility ndetse uyu munyamahano ngo yari yarakoze icyaha cyo kwivugana umubyeyi we.

Uyu musore nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umubyeyi we yahise akatirwa imyaka igera kuri 30 ndetse yakoze amanyanga abasha kwiyoberanya ajyanwa muri iyi gereza yahariwe abagore.

Demi Minor nyuma yo gutahurwa bijyanye n’amanyanga yakoze byahise biba ngombwa ko yimurwa igitaraganya ahita yimurirwa mu yindi gereza y’urubyiruko yitwa garden State Youth Correctional Facility.

Ubwo yabazwaga ku byaha bikomeye yakoreye ku bagore babiri byatumye abatera inda, nyiri ubwite yarabigaramye atangaza ko we atigeze atera abo bagore inda ahubwo akomeza abwira ubushinjacyaha ko bashobora kureba neza iki kirego cye aho we yatunze agatoki abacungagereza.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO