Umutoniwase Nadia uzwi muri filime ‘Umuturanyi’ yihakanye Kwizera Olivier bivugwa ko bari mu rukundo

Umutoniwase Nadia uzwi muri filime umuturanyi nka Muganga amaze iminsi agaragaza amarangamutima ye kuri Kwizera Olivier bivugwa ko bari mu rukundo. Uyu mukobwa we yamwihakanye avuga ko nta rukundo ruri hagati yabo.

Uretse kuba azwi muri filime umuturanyi ya Kibonke Clapton uyu mukobwa yanyuze no mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Global Beauty Rwanda 2021 abasha no kwegukana ikamba ry’umukobwa wakunzwe cyane (Miss Popularity).

Bimwe mu binyamakuru bitandukanye mu Rwanda cyane iby’ibanda kuri Siporo nta y’indi nkuru uretse kuvuga ku rukundo rw’uyu mukobwa hamwe n’umuzamu w’ikipe y’igihugu Kwizera Olivier.

Ahanini ibi bivugwa bashingiye ku marangamutima aba bombi berekana ku mbuga nkoranyambaga zabo aho umwe aba abwira undi ko ari uwingezi kandi ko amubuze mu buzima bwe bitagenda neza. Mbese ni uwagaciro dore ko bananyuzamo umwe akita undi urukundo rwe.

Bitewe n’ibibazo Kwizera Olivier amazemo iminsi harimo gufungwa no kwirukanwa mu mwiherero w’ikipe y’igihugu. Yashimiye uyu mukobwa ko we iteka amuhora iruhande.

Umutoniwase Nadia we ibi arabihakana akavuga ko nta rukundo arimo na Kwizera Olivier.

Yagize ati “Ubwo rero ibitekerezo ntaga ku mafoto ye nibyo bitumye itangazamakuru rihita rivuga ko ndi mu rukundo nawe, nifuza ku kumenyesha ko ibyo bintu atari byo kandi nta nibyo nteganya, sinzi ababivuze aho babikuye rwose ntabwo ndi mu rukundo nta nubwo ndi umukunzi wa Kwizera Olivier."

Nyuma yo kumva uruhande rwa Umutoniwase Nadia twagerageje kuvugisha Kwizera Olivier ariko ntitwamubona kuri Telefoni ye ngendanwa.

Umutoniwase Nadia azwi muri Filime umuturanyi ya Clapton Kibonge

Kwizera Olivier aheruka kwirukanwa mu mwiherero w’amavubi


Kuri Instagram baba baterana imitoma umwe yita undi Mi Amor

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO