Umutoza Brendan Rodgers aciye agahigo gakomeye nyuma yo kugeza Leicester City muri 1/2 muri UEFA Conference League

Umutoza w’ikipe ’Leicester City’ yaciye agahigo nyuma yo gusezerera ikipe ya PSV Eindhoven yo mu Buholandi ku giteranyo cy’ibitego 2-1,ibi byatumye berekeza muri 1/2 cya Europa Conference League.

Ikipe ya Leicester City bakunze kuyita The Foxes (Ibirura) ndetse ubwo iyi kipe yakinaga abakinnyi babiri barimo Maddison na Ricardo babaye intwari cyane nyuma yo gutsinda bombi mu ijoro ryakeye.

Umukinnyi Maddison wanitwaye neza muri uyu mukino yagize ati" gushyira hamwe no kudacika intege nibyo byadufashije ndetse imikinire yacu yari akataraboneka ndetse urugero mugenzi wacu Fofana yakinnye neza cyane kuko yahagaritse abakinnyi benshi ba PSV Eindhoven bari batwugarije."

Umutoza w’iyi kipe ukomoka mu gihugu cy’Ububiligi ariwe Brendan Rodgers nawe yagize ati" ntewe ishema cyane n’abakinnyi banjye bagaragaje gushyira hamwe ndetse besa umuhigo ukomeye aho tubashije kubona intsinzi muby’ukuri binteye ishema."

Dore abakinnyi ba Leicester City babanje mu kibuga:

1.Schmeichel
2.Ricardo
3.Fofana
4.Evans
5.Castagne
6.Tielemans
7.Dewsbury- Hall
8.Maddison
9.Barnes
10.Iheanacho
11.Albrighton.

Kuri ubu ikipe ya Leicester City igomba gukina muri kimwe cya kabiri n’ikipe ya Roma muri UEFA Conference League.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO