Umutoza Carlos Alos Ferrer watangiye guhagama amakipe y’ibigugu aho yaba ari muntu ki?

Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi yatangiye kwibazwaho byinshi bijyanye n’amateka ye nyakuri nyuma yo gutangira guhagama amakipe y’ibigugu harimo na Senegal yaraye imukuye amanota mu menyo ya rubamba mu mukino wakinwaga mu ijoro rya keye, ibi byatumye Genesisbizz icukumbura ubuzima n’amateka nyakuri y’uyu mugabo watangiye kuvuna umuheha akongezwa undi mu Rwanda.

Carlos Alos Ferrer niyo mazina yiwe nyakuri ndetse yaboneye izuba mu gace ka Tortosa,Tarragona muri Catalonia ho mu gihugu cya Espagne ndetse hari kuwa 21 Kamena mu mwaka wa 1975 ndetse kuri ubu afite imyaka 46 y’amavuko.

Uyu mugabo yatangiye urugendo rwe mu mupira w’amaguru ahayinga mu mwaka wa 1993 ndetse yatangiye gukina mu ikipe y’umujyi avukamo yitwa Club CD Tortosa ndetse uyu mutoza yamaze ubuzima bwe mu mupira w’amaguru akina mu izamu ndetse uyu mugabo mu gihe cye yakunze gukina mu makipe atandukanye harimo:
Deportivo Alaves B, CD Don Benitho,Tortosa, CF Amposta, CD Ronqutec, CF Jesus Catalonia n’izindi zitandukanye.

Carlos Alos Ferrer yatangiye umwuga w’ubutoza kuva mu mwaka wa 2003,aho yatangiye atoza ikipe yitwa CF Amposta y’abakiri bato,ndetse mu mwaka wa 2005 yahise akomatanya akazi ko kuba umukinnyi ndetse abifatanya no gutoza ikipe ya Roquentenc, mu mwaka wa 2008 umutoza Carlos Alos Ferrer yabonye akandi kazi mu ikipe nshya yitwa Tortosa, gusa yaje kwegura muri iyi kipe kuwa 11 Gashyantare mu mwaka wa kurikiyeho wa 2009.


Nyuma y’umwaka wa 2009 uyu mutoza yahise abona akandi kazi mu ikipe y’abaturanyi gusa nabwo nyuma y’aho gato yahise abona indi kipe nshya mu gace ka Hong Kong muri shampiyona yaho, Alos yavuye muri Hong Kong maze mu mwaka wa 2011 yahise abona akazi ko gutoza irerero rya Barcelona riherereye mu gihugu cya Pologne.

Mu mwaka wa 2015 uyu mutoza yahise yerekeza mu gihugu cya Kazakstan aho yahise atangira akazi ko gufasha abakinnyi b’ikipe y’igihugu ndetse atangira no gufasha abakinnyi guteza impano zabo imbere.

Kuwa 20 Mutarama 2019, umutoza Alos yagizwe umutoza wa FAR Rabbat yo mu gihugu cya Morrocco, uyu mutoza ntabwo yabashije gukomezanya n’ikipe ya FAR Rabbat anyura mu yandi makipe atandukanye mbere gato y’uko uyu mutoza agirwa umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi aho yagizwe umutoza mukuru w’amavubi mu kwezi kwa Werurwe muri uyu mwaka wa 2022.


Magingo aya umutoza Carlos Alos Ferrer yatangiye kugirirwa ikizere gikomeye n’Abanyarwanda nyuma yo gutangira kugira impinduka zikomeye mu ikipe y’igihugu y’U Rwanda Amavubi nyuma yo gutangira guhagama amakipe y’ibigugu harimo na Senegal yaraye imuvuye mu nzara nta nkuru.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO