Umutoza Graham Potter yijeje abakunzi ba Chelsea ko bazivugana Dortmund kuri uyu wa Gatatu

Umutoza Graham Potter akomeje kugorwa no gufatisha mu ikipe ya Chelsea kuva yasimbura Thomas Tuchel ndetse uyu mugabo agomba kwipima na Borussia Dortmund mu irushanwa rya Champion’s League icyakora yaremye abakunzi ba Chelsea agatima mbere y’umukino.

Kuri ubu Graham Potter ni umwanya we wo kuba yafata Chelsea akemeza abafana na Chelsea ubwo araza kuba ahanganye na Borussia Dortmund kuri uyu wa gatatu.

Uyu mugabo usanzwe ari Umwongereza bisa n’aho akomeje gushinjwa kunanirwa gufasha Chelsea n’abakinnyi bayo mu buryo bujyanye n’imikinire ihamye nyuma yo kugurirwa abakinnyi iryaguye ariko kugeza ubu umusaruro ukaba ukomeje kuba ingumi.

Gusa kugeza ubu bisa n’aho guhuza kw’abakinnyi bitameze neza aho umukinnyi Mykhaylo Mudryk yagaragaye yinubira bikomeye mugenzi we Marc Cucurella amushinja ko atarimo kumufasha ngo amugezeho imipira bityo batange umusaruro ndetse ibi byose bikomeza intege nkeya z’umutoza Potter.

Ubwo yabazwaga ku buryo yiteguyemo umukino ugomba guhuza ikipe ye na Dortmund umutoza Graham Potter yagize ati:Dufite ubushobozi bwo gutsinda ikipe ya Dortmund ndetse dukwiye koroshya ibint kugirango tubashe kwitwara neza imbere yabo ndetse biradusaba no kubahana.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO