Umutoza Haringingo Francis ari mu mazi abira kuko yasabwe gutsinda Gasogi United ku bubi na bwiza byamunanira akirukanwa nta nteguza

Ubuyobozi bwa Rayon Sports nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya APR FC bwakoze inama maze bufata umwanzuro ukomeye busaba umutoza Francis Haringingo gutsinda ikipe ya Gasogi United byamunanira agahita yirukanwa.

Amakuru akomeje kuvuga ko nyuma y’aho Rayon Sports itsindiwe na APR FC igitego 1-0, Ngo umutoza Haringingo Francis utoza Rayon Sports yamenyeshejwe ko atemerewe gutsindwa cyangwa akanganya na Gasogi United.

Ikipe ya Rayon Sports ntabwo byagenze neza Kuko imaze gutakaza imikino 2 yikurikiranya harimo uwo yatsinzwe na Musanze FC ibitego 3-2 ndetse ihita yongera gutsindwa na APR FC bityo itakaza amanota 6 mu mikino 2 yikurikiranya.

Umutoza Haringingo byari byitezwe ko yirukanwa ariko Rayon Sports yabaye yihanganye imusaba gutsinda umukino ukurikira.

Kuri ubu ikipe ya Rayon Sports gutsindwa na APR FC bisa n’aho aricyo kintu kibabaza abakunzi ndetse n’abafana b’ikipe ya Rayon Sports ndetse mu mikino 7 iheruka gukina n’ikipe y’ingabo z’igihugu ntabwo izi uko intsinzi Isa.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO