Jurgen Klopp amaze gutangaza umukinnyi yitezeho kumucungura k’umukino wo kuri uyu mugoroba

Jurgen Klopp Umudage utoza Liverpool yizeye ko Sadio Mane ashobora kuba umucunguzi ukomeye wa Liverpool ku mukino wa nyuma wa Champions League.

Uyu mukinnyi Sadio Mane yerekeje i Paris guhangana na Real Madrid ahagaze neza bikomeye kuko yatsinze ibitego 23 mu mikino 50 yakinnye muri uyu mwaka w’imikino.

Mane w’imyaka 30 arifuzwa cyane na Bayern Munich gusa umutoza we yatangaje ko yizereye mu bushobozi bw’uyu mukinnyi kuri uyu mugoroba

Klopp yizeye ko kwegukana Igikombe cya karindwi cya Champions League kuri Liverpool gishobora kongerera amahirwe Mane cyangwa mugenzi we Mohammed Salah yo gutwara Ballon d’or.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO