Umutoza Mauricio Pochettino ashobora kwirukanwa mu ikipe ya Paris Saint Germain nyuma yo kwandagazwa na Real Madrid

Mauricio Pochettino aragerwa amajanja aho ashobora kwirukanwa muri Paris Saint Germain nyuma yo kwandagazwa na Real Madrid. Ibi bije nyuma y’uko uyu mutoza yokomeje gushinjwa umusaruro muke muri iyi kipe ya Paris Saint Germain. Ibi bibaye kandi nyuma yo gusezererwa na Real Madrid imutsinze ibitego bitatu kuri kimwe.

Abafana benshi ba Paris Saint Germain bakomeje gusaba umuyobozi mukuru w’iyi kipe bwana Nacer Al khelaif ko yakwirukana byihuse uyu mutoza ndetse akajyana na Leonardo wari sporting director muri iyi kipe ya Paris Saint Germain.

Uyu mukino wahuje aya makipe yombi wasize Umufaransa Karim Benzema akoze amateka nyuma yo gutsinda ibitego bitatu wenyine muri uyu mukino.

Uyu mukino kandi warangiye Real Madrid ikomeje ku bitego bitatu kuri bibiri mu mikino yombi uyiteranyije.

Kuri ubu kandi ikipe ya Paris Saint Germain yatsinzwe ifite abakinnyi bayo bose b’inkingi za mwamba twavugamo: kizigenza Lionel Messi, Mbappe ndetse na Neymar.

Umutoza Mauricio pochettino we nyuma y’umukino yavuze ko ikipe ye yibwe ndetse yumvikanye cyane yikoma VAR ko igitego cya mbere cyahawe ikipe ya Real Madrid ngo ntago cyari cyo.

Mu ikipe ya Paris Saint Germain haravugwamo cyane abatoza bashobora kuza gusimbura uyu mugabo, havugwa cyane Zinedine Zidane kuba yasimbura uyu mugabo waje muri iyi kipe ya Paris Saint Germain nyuma y’uko yirukanwe na Tottenham mu Bwongereza.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO