Imana itera amapfa niyo itera n’aho bahahira! Etienne Ndayiragije wasezerewe...
- 26/01/2023 saa 14:54
Mu ijoro ryakeye ntabwo byari byoroshye ubwo ikipe ya Arsenal iyoboye shampiyona y’u Bwongereza Premier League yahuraga n’ikipe ya Newcastle United nayo iri ku mwanya wa Gatatu ndetse byatumye umutoza Mikel Arteta yikoma umusifuzi wayoboye uyu mukino wahuje amakipe yombi.
Umutoza Arteta yatangaje ko yababajwe n’uburyo umusifuzi yibye ikipe ya Arsenal kugeza ubwo yanga gutanga Penaliti zigera kuri ebyiri ngo kandi zagaragariraga buri umwe.
Nubwo Arsenal yanganyije n’ikipe ya Newcastle United gusa yakinnye neza kandi byarangiye amakipe yombi aguye miswi anganya 0-0.
Kuri ubu ikipe ya Arsenal iyoboye shampiyona y’u Bwongereza Premier League aho afite amanota agera kuri 44 ndetse kuri ubu irusha ikipe ya Manchester City ya kabiri amanota agera ku munani.