Umutoza Mikel Arteta wa Arsenal yatangiye kunugwanugwa mu ikipe ya Real Madrid kugirango asimbure Ancelotti

Umutoza mukuru wa Arsenal ndetse akaba yaranayibereye Kapiteni igihe kitari gito yatangiye kuvugwa nk’ugomba kujya gusimbura Carlo Ancelotti mu ikipe ya Real Madrid biteganyijwe ko agomba gusezera mu mpeshyi.

Mikel Arteta yatangiye kuvugwa muri Real Madrid nyuma yo kugaragaza ubushobozi bukomeye mu bijyanye n’imitoreze ndetse kuri ubu yashyize Arsenal ku mwanya wa Mbere ku rutonde rwa Shampiyona y’u Bwongereza Premier League aho barusha Manchester City amanota agera kuri atanu.

Aya makuru yatangajwe n’umunyamakuru witwa Tomas Gonzalez-Martin ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru kitwa Remontada Blanca.

Kugeza ubu mu guhe cy’imyaka itatu Arteta amaze muri Arsenal amaze kuyitoza imikino igera ku 166 aho yabashije guttsindamo igera kuri 97 anganya igera kuri 25 maze atsindwa imikino 44 ndetse ibi bimugira umutoza wa Mbere utoje Arsenal wabashije kubona intsinzi nyinshi mu mikino 150 ibanza

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO