Umutoza Mikel Arteta yaremye agatima abafana b’ikipe ya Arsenal ibizeza ikintu kidasanzwe

Umutoza Mikel Arteta yahamije ko ikipe ye igifite gahunda yo kugura abandi bakinnyi benshi muri iyi mpeshyi.

Ikipe ya Arsenal yamaze kwibikaho abakinnyi batandukanye barimo umukinnyi wo hagati Fabio Vieira wari muri Porto kuri miliyoni 34 z’ama pound ndetse yanaguze umukinnyi Gabriel Jesus miliyoni 45 z’ama pound imukuye mu ikipe ya Manchester City

Yaguze Kandi umunyezamu wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Matt Turner, wavuye muri England Revolution yo mu Bwongereza n’umusore witwa Marquinhos wakinaga muri Sao Paulo.

Avugana n’itangazamkuru nyuma yo kureba ikipe ye itsinda ibitego 5-3 Nuremberg,mu mukino wabo wa mbere ubanziriza umwaka w’imikino,Arteta yavuze ko kugura abakinnyi bashya muri Arsenal bitararangira.

Uyu munya Espagne ati: ’Hari ibintu byinshi twifuza gukora niba tubishoboye.’ ’Biragaragara ko isoko rizagena icyo dushobora gukora. Kugeza ubu twishimiye ibyo twakoze.

Ikipe ya the Gunners bivugwa kandi ko yifuza abakinnyi barimo Marco Asensio,Sergej Milinkovic Savic,Ismail Benacer,Lucas Paqueta ,na Lisandro Martinez.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO