Umutoza Mikel Arteta yongeye kuzamura icyizere ku ikipe ya Arsenal nyuma yo kwisasira Chelsea

Mu ijoro ryakeye umutoza Mikel Arteta yongeye gutuma abafana ba Arsenal bamwenyura nyuma yo gutsinda ikipe ya Chelsea ku kibuga cyayo ayitsinze
ibitego 4-2.

Uyu mukino wagiye gukinwa ikipe ya Arsenal idahabwa amahirwe nyuma dore ko yari yaratsinzwe imikino 3 yaherukaga gukina muri shampiyona ndetse abasesenguzi bose bemezaga ko umutoza Arteta ashobora kwandika amateka mabi agatsindwa imikino ine yikurikiranya muri shampiyona ndetse iyo ibi biba yari kuba yanditse amateka mabi atarigeze akorwa nundi wese muri Arsenal.

Umukinnyi utarakunze guhabwa amahirwe yo gukina muri uyu mwaka w’imikino Eddie Nketiah niwe wabaye umucunguzi kuburyo bukomeye nyuma yo gutsindira Arsenal ibitego bibiri wenyine mu mukino ndetse uyu mukinnyi w’imyaka 22 y’amavuko yahoze mu irerero ry’ikipe ya Chelsea akiri umwana.

Kuri ubu umutoza Arteta yamaze kugarura ikipe ya Arsenal mu makipe ahobora gukina Champions League gusa kuri ubu iyi kipe irabarizwa ku mwanya wa gatanu nyuma ya Tottenham Hotspurs aho amakipe yombi atandukanyijwe n’ibitego azigamye.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino umutoza Mikel Arteta yagize ati’’ Iri ni ijoro ryiza kuri twebwe ndetse n’abakinnyi barishimye cyane ndetse ibi byishimo bari babikwiye, gusa nkunda ubwitanjye n’umurava bwaba bakinnyi banjye , gusa iyo dutsinzwe imikino abenshi batuvugaho ibyo bishakiye nyamara abakinnyi banjye barakomeza bagakora cyane ndetse ibi birimo kunyereka ko barimo gukura cyane mu mukinire

Naho ubwo yabazwaga ku mukinnyi Eddi Nkentiah uyu mutoza yagize ati’’ Ibyo Eddi Nketiah yaraye akoze iri joro yakagombye kuba yarabikoze kuva mu mezi 10 ashize gusa nakomeje kumusaba imbabazi mu bwira ko ntamubaniye ndetse nakabaye naramukinishije imikino myinshi.

Gusa ikipe bari bahanganye iriyo Chelsea kuri ubu iri ku mwanya wa gatatu aho irusha Arsenal amanota atanu gusa.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO