Kuba Mbappe yaragizwe Kapiteni w’u Bufaransa bishobora gutuma hari umukinnyi...
- 24/03/2023 saa 06:46
Umutoza w’ikipe ya Manchester City ariwe Pep Guardiola mu kiganiro n’itangazamakuru aherutse gucyeza bikomeye ikipe ya Arsenal bahanganiye igikombe cya shampiyona ndetse agaragaza ko ifite inyota ikomeye yo gutwara igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza Premier League uyu mwaka.
Guardiola nyuma y’umukino batsinzemo Crystal Palace bigoranye yavuze ko kuba Arsenal iri ku mwanya wa mbere ibikwiye ndetse asobanura ko hashize igihe kinini iyi kipe idatwara igikombe ndetse avuga ko ibi birushaho kubatera imbaraga.
Guardiola yakomeje avuga ko uko abakinnyi be barushaho gutwara shampiyona y’u Bwongereza Premier League bituma ngo bagenda bagabanya imbaraga zo guhatana ndetse avuga ko kuri iyi nshuro Arsenal ya mwene wabo Mikel Arteta ariyo igomba gutwara shampiyona y’u Bwongereza Premier League.
Kugeza ubu Arsenal iri ku mwanya wa mbere aho irusha Manchester City amanota atanu gusa ndetse shampiyona isigaje iminsi igera ku 10 ngo igere ku musozo.
Pep Guardiola akomeje gucyeza Arsenal ariko yo ikaryumaho.
Arsenal ikomeje kubiza icyuya Manchester City yari yarigize akari aha kajyahe.