Umutoza Pep Guardiola amaze gutangaza ko afitiye impuhwe umutoza wa Chelsea hamwe n’abakinnyi b’iyi kipe

Ibi umutoza Pep Guardiola yabitangaje mu kiganiro hamwe n’itangazamakuru avuga ko kuba ikipe ya Chelsea yarafatiwe ibihano ari ikintu kigoye umutoza wayo ndetse n’abakinnyi, Yakomeje avuga ko kuba ikipe ya Chelsea igiye gutandukana na Roman Abramovich ngo ari igihombo gikomeye kuri iyi kipe.

Umutoza w’ikipe ya Manchester City Pep Guardiola aravuga ko afitiye impuhwe umutoza mukuru w’ikipe ya Chelsea ariwe Thomas Tuchel,yakomeje agira ati birumvikana n’ibihe bikomereye iyi kipe muri rusange hamwe n’abakinnyi yemwe n’abafana birumvikana.

Ntabwo batekanye rwose ndetse ndumva mbabajwe n’abagize ikipe ya Chelsea kuko birumvikana bagoma gukomeza gukora uko bashoboye muri ibi bihe bibakomereye cyane.

Guardiola yakomeje agira ati’’birumvikana iyo mvugira ikipe yanjye ya Manchester City biranyorohera gusa ariko nanone birakomera cyane iyo mvuga ibindi biterekeye ikipe yanjye cyane cyane iyo ari ibintu bigoye urugero nk’iki kibazo cyerekeranye n’ikipe ya Chelsea.

Ubu ikibazo cya Chelsea kimaze kumenyerwa gusa nanone ngomba kwishyira mu kigwi cy’umutoza w’iyi kipe hamwe n’abakinnyi bayo birumvikana ntagushidikanya ko rwose ibi bihe bitaboroheye, uyu mutoza kandi yakomeje avuga ko atiyumvisha yo kuba Chelsea yakwamburwa umuyobozi wayo gusa yirinze kugira byinshi abitangazaho.

Yakomeje agira ati’’ Ngomba gufata umwanya nkiyumvisha ibyo guhana ikipe ya Chelsea aho bihuriye n’intambara y’Uburusiya na Ukraine, cyangwa aho bihuriye n’umugabane wose muri rusange.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO