Pitso Mosimane akomeje gutakagizwa n’abakunzi b’umupira w’amaguru nyuma yo gufasha ikipe ya Al Ahli Saudi kumara imikino 12 idatsindwa

Umutoza ukomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo Pitso Mosimane akomeje gukundwa bikomeye n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu gihugu cya Saudi Arabia nyuma yo gufasha ikipe ya Al Ahli kwisasira ikipe ya Al Jabalain ibitego 3-0 bigatuma iyi kipe yuzuza umukino wa 12 idatsindwa.
Kuba uyu mutoza yabashije gutsinda ikipe ya Al Jabalain byatumye yongera imikino amaze adatsindwa ndetse kugeza ubu mu mikino 12 amaze gutsindamo imikino igera kuri 7 maze anganyamo imikino 5 aho ibi bimushyira mu mwanya mwiza wo gukomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona ya Saudi Arabia.
Ku munisi wo kuwa Mbere Pitso niwe muntu wavugwaga cyane mu gace kitwa Mzansi bishimira uburyo uyu mutoza akomeje kwaguka mu murimo we wo gutoza ndetse umufana umwe yanditse kuri Twitter agira ati:Ndakuramukije Mwami w’ishyamba ni wowe mutoza mwiza ku Isi.
Abandi bafana kandi bakomeje kwandika ibitekerezo kuri Twitter ya Al Ahl bashimagiza Mosimane.
Abashyigikiye ikipe ya Al Ahli bakomeje kuvuga ko uyu mugabo w’imyaka 58 y’amavuko ari umuntu w’indashyikirwa mu byo akora no ku iterambere akomeje kugeza ku ikipe yabo muri rusange.
Kugeza ubu bivugwa ko gukomeza kwitwara neza k’uyu mutoza bishobora kuzatuma aba undi muntu wubashywe kandi uhembwa neza muri saudi Arabia nyuma ya kabuhariwe Cristiano Ronaldo wamaze kwerekeza mu ikipe ya Al Nassr.
Nyuma y’imikino igera kuri 17 ikipe ya Al Ahli imaze gukusanya amanota agera kuri 34 ndetse irusha ikipe iyikurikiye kandi n’ikinyuranyo cy’ibitego ntaho amakipe yombi ahuriye.