Kuba Mbappe yaragizwe Kapiteni w’u Bufaransa bishobora gutuma hari umukinnyi...
- 24/03/2023 saa 06:46
Byamaze kwemezwa ko umutoza Ronald Koeman agomba gutoza ikipe y’igihugu y’Ubuholandi bakunda kwita
(Les Oranges) guhera ku italiki ya mbere Mutarama 2023 aho agomba gusimbura Louis Van Gaal nyuma y’imikino y’igikombe cy’Isi.
Umutoza Ronald Koeman si ubwambere atoje ikipe y’igihugu y’Ubuholandi kuko mbere y’uko ajya gutoza ikipe ya FC Barcelona uyu mugabo yabanje gutoza Ubuholandi gusa yaje gusezererwa na Barcelona azira ikibazo cy’umusaruro muke.
Inkuru y’uyu mugabo yabaye kimomo nyuma y’uko umutoza Louis Van Gaal afashwe na kanseri ya Prostate ndetse byahise bitangazwa ko uyu mutoza agomba kuzatoza Ubuholandi mu mikino y’igikombe cy’Isi yamara kurangira umutoza Ronald Kouman agahita atangira inshingano zo kuba umutoza mukuru w’iyi kipe.
Amakuru dukesha kimwe mu bitangazamakuru byandikirwa mu gihugu cy’Ubuholandi cyitwa De Telegraaf kiratangaza ko Ronald Koeman agomba gusinyira iyi kipe amasezerano angana n’imyaka itatu n’igice.
Umutoza Ronald Koeman yakunze kwitwara neza mu ikipe y’igihugu y’ubuholandi nubwo yatsinzwe imikino imwe n’imwe bigatuma ikipe y’igihugu y’ubudage na Portigal arizo zikina umukino wa nyuma wa Nations League gusa yabashije guhesha itike ikipe y’Ubuholandi bituma bukina igikombe cya EURO mu mwaka wa 2020 aho atabashije gutoza iyi kipe muri icyo gikombe kuko yari afite akazi mu ikipe ya FC Barcelona.