Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Umutoza w’ikipe ya Aston Villa Unai Emery nyuma yo guhabwa akazi kuri ubu yamaze gutanga akazi gakomeye cyane ku mukino we wa Mbere maze yisasira ikipe ya Manchester United ibitego 3-1.
Abakinnyi babiri barimo Leon Bailey na Lucas Digne babashije gutsinda ikipe ya Manchester United ibitego 2-0 mu minota 11 gusa maze abenshi mu bakunzi ba Manchester United batangira kwimyiza imoso.
Ikipe ya Aston Villa yaherukaga gutsindira Manchester United ku kibuga Villa Park mu mwaka wa 1995 ndetse aka gahigo kahise gakurwaho n’umutoza Unai Emery.
Nyuma y’aho ikipe ya Manchester United yakinaga idafite Kapiteni wayo Harry Maguire na Bruno Fernandes iyi kipe yari yahaye umwanya w’ubuyobozi Cristiano Ronaldo nubwo bwose atabashije gufasha ikipe ye ngo itsinde.
Unai Emery abashije gufasha ikipe ye gutsindira United mu rugo ku nshuro ya mbere mu myaka 27 ishize.
Uyu mugabo yahawe akazi na Aston Villa nyuma yo kwirukana umutoza Steven Gerrard ndetse Unai Emery yaje muri Aston Villa aturutse muri Villareal mu gihugu cya Espagne.
Ntabwo ari ubwa mbere Unai Emery abashije gutsinda Manchester United kuko yabashije no kuyisezerera muri Europa League.
Umutoza Unai Emery ku mukino we wa Mbere nk’umutoza mukuru wa Aston Villa yihanije bikomeye Manchester United ayitsinda ibitego 3-1 ndetse akuraho agahigo kaherukaga mu mwaka wa 1995.