Abakinnyi ba AS Kigali y’abagore badahembwa ngo bazakomeza bakine

Abakobwa b’ikipe ya AS Kigali bamaze amezi atanu badahembwa bavuga ko bazakomeza bagakina ngo kuko niyo babihagarika ntibivuzeko bahabwa ayo mafaranga…Umutoza we avuga ko bigoye kubona insinzi bitewe n’icyo kibazo.

Ku mugoroba w’ejo ku wa Gatatu nibwo iyi kipe y’abari n’abategarugori yatangiye imyitozo yo kwitegura imikino y’igikombe cy’intwari iteganyijwe gutangira mu ntangiriro z’icyumweru gitaha.

Anne Marie Kapiteni wa As Kigali yagize ati: "Ntabwo byoroshye gutegura irushanwa tudahembwa gusa nk’abakinnyi b’abanyamwuga tuziko ari akazi turiho ingufu dufite turagerageza kugira ngo turebe ko twakwitwara neza"

"Ubuyobozi butubwira ko bari kubikora nta kintu na kimwe dusobanukirwa nkuko bikwiye natwe twicaye dutegereje ikintu cyabaho kugira ngo tubone imishahara yacu."

Shaban usanzwe utoza aba bari n’abategarugori yavuze ko bigoye guha ikizere abakinnyi bamaze amezi atanu badahembwa umushahara wabo.

Ati: "Amezi atanu ni menshi, umuntu aba akeneye kurya umuntu aba akeneye ibintu bitandukanye, Kongera imbaraga mu bakinnyi ntabwo bigombera amagambo gusa ahubwo bakeneye no kujya mu kibuga bafite imbaraga."

Ikipe ya As Kigali

Abakinnyi barasaba ubuyobozi bw’iyi kipe kwibuka ko kubaho kwabo babikesha ko baba bahembwe bityo babasaba kubahemba no gukemura ikibazo cyo kutabahembera ku gihe.

Imikino y’igikombe cy’intwari ku ruhande rw’abagore izatangira ku wa 31 Mutarama 2020 kuri stade ya Kigali aho umukino wa mbere ikipe ya As Kigali izakiramo Scandinavia basanzwe bahangana muri shampiyona y’abagore.

Dore uko imikino izagenda hagati y’aya makipe yo mu bari n’abategarugori

As Kigali WFC vs Scandinavi WFC (13h, Sitade ya Kigali)
RDF1 vs RDF2 (15h30, Sitade ya Kigali)

Izizatsinda zizahura ku mukino wa nyuma. Ibihembo uko biteye muri iri rushanwa kandi, ikipe izegugakana umwanya wa mbere izahabwa Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, hanyuma ikipe ya kabiri ihabwe amafaranga angana na miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda.

Ikipe ya As Kigali ntiyigeze ihirwa n’umwaka ushize w’imikino dore ko itatwaye igikombe cya shampiyona aho cyatwaye na Scandinavia iyitsinze igitego 1 ku busa. Icyo gihe uyu mukino wabereye mu karere ka Rubavu.

Scandinavia yatwaye igikombe cya shampiyona umwaka ushize itsinze As Kigali igitego 1-0.
Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO