Umutoza w’Amavubi Carlos Ferrer yagaragaje iturufu yakoreshwa kugirango ikipe y’igihugu itange isomo rya ruhago ku yandi makipe

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi bwana Carlos Alos Ferrer yatangaje ko ikintu cyatuma Amavubi abasha kugera kure hashoboka ndetse akabasha no kwitwara neza mu mikino itandukanye ari uko hatangira gukoreshwa uburyo bwo kwifashisha abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda kandi bakomoka hanze.

Mu kiganiro n’itangazamakuru uyu mutoza yatangaje ko gukinisha abanyamahanga byatanga umusaruro ukomeye ku ikipe y’igihugu muri rusange.

Mu magambo ye yagize ati: "Niba u Rwanda dushaka kuzagera ikirenge mu cya Maroc tukagera ku rwego yagezeho, tugomba kurushaho guha icyizere abakinnyi bakomoka mu mahanga.

Ubusanzwe umutoza Carlos Alos Ferrer kuva yafata ikipe y’igihugu y’u Rwanda amavubi ntabwo yari yabasha gutsinda imikino ye ngo yemeze ndetse yabonye intsinzi ye ya Mbere ubwo yari amaze imikino igera kuri 7 atarabasha kubona intsinzi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO