Umutoza w’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza yamaze guhamagara abakinnyi azifashisha mu irushanwa rya UEFA Nations League

Ikipe y’igihugu y’Ubwongereza bakunda gutazira akazina ka
(Three Lions) irimo kwitegura imikino itandukanye aho izahuriramo n’amakipe anyuranye mu irushanwa rya Uefa Nations League.

Ikipe y’igihugu y’Ubwongereza izacakirana ku ikubitiro n’ikipe y’igihugu y’Ubutaliyani aho amakipe yombi azesurana mu cyumweru gitaha Kuwa Gatanu taliki ya 23 Nzeri 2022.

Ikipe y’Ubwongereza kandi izahita yongera icakirane n’ikipe y’igihugu y’Ubudage aho uyu mukino nawo uzaba kuwa 26 Nzeli 2022.

Iyi mikino kandi niyo yanyuma umutoza w’Ubwongereza azaboneraho gusuzuma abasore be mbere y’uko berekeza mu gikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu kwezi k’Ugushyingo.

Uyu mutoza yavuze ko abakinnyi yahamagaye ari abakinnnyi bakwiriye aya mahirwe yo kuba baserukira igihugu cyabo ndetse yahamagaye abakannyi ubusanzwe barimo kwitwara neza mu mashampiyona basanzwe bakinamo.

Mu bakinnyi batunguranye cyane harimo Yvan Toney ukinira ikipe ya Brentford uhamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu, uyu musore w’imyaka 26 y’amavuko ukina asatira izamu amaze igihe yitwara neza mu ikipe ye aho amaze kuyitsindira ibitego bigera kuri 17 ndetse anatanga n’imipira 7 yavuyemo ibitego.

Uyu mukinnnyi kandi kuva yagera muri shampiyona y’Ubwongereza
(Premier League) mu mwaka wa 2021 azwiho ubuhanga mu gutera penaliti aho amaze gutera penaliti 18 ndetse zose akazishyira mu izamu.

Mu bandi bakinnyi batunguranye harimo Eric Dier ukunira ikipe ya Tottenham mu gihugu cy’Ubwongereza gusa yari amaze imyaka igera kuri itatu adahamagarwa mu ikipe y’igihugu.

Hari abakinnyi babiri ba Manchester United batahamagawe aribo Jadon Sancho na Murcus Rashford gusa umutoza yavuze ko nubwo batahamagawe hakiri amahirwe yo kuzahamagarwa mu bakinnyi bazitabira igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar.

Abakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza ni aba bakurikira:

Abanyezamu
Dean Henderson (Northingham forest)
Nick Pope (Newcastle United)
Aaron Ramsdale(Arsenal)

Muri ba myugariro harimo:
Trent Alexander-Arnold(Liverpool)
Ben Chilwell(Chelsea)
Conor Coady(Wolves)
Eric Dier(Tottenham)
Marc Guehi (Crystal Palace)
Reece James(Chelsea)
Harry Maguire(Manchester United)
Luke Shaw(Manchester United)
John Stones(Manchester City)
Fikayo Tomori (Aston Villa)
Kieran Trippier (Newsastle United)
Kyle Walker (Manchester City)

Abakina hagati mu kibuga:
Jude Bellingham (Brossia Dortmund)
Mason Mounty (Chelsea)
Kalvin Phillips (Manchester City)
Declan Rice (West Ham United)
James Ward-Prowse (Southampton)

mu bakina basatira (Rutahizamu)
Tammy Abraham (AS Roma)
Jorrod Bowne (West Ham United)
Phil Foden (Manchester City)
Jack Grealish (Manchester City)
Harry Kane (Totthenham )
Bukayo Saka (Arsenal)
Raheem Sterling (Chelsea)
Ivan Toney (Brentford)

Rutahizamu wa Brentford Ivan Tonny yatunguranye cyane ubwo yahamagarwaga mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza.

Abakinnyi babiri ba Manchester United aribo Marcus Rashford na Jadon Sancho ntabwo bahamagawe gusa umutoza yatangaje ko bashobora kuzifashishwa mu gikombe cy’Isi kizabera muri Qatar.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO