Umutoza wa APR FC yatangaje ikosa rikomeye umukinnyi Jaques Tuyisenge yakoze

Adil Erradi Mohammed umutoza mukuru wa APR FC yavuze ko umukinnyi Jacques Tuyisenge kwikura mu mwiherero mbere y’umukino wa Kiyovu Sports ari ikosa rikomeye yakoze bikamutungura cyane.

Uyu mutoza ibi yabitangaje nyuma y’umukino ubwo ikipe ya APR FC yari imaze gutsinda ikipe y’Amagaju igitego 1-0, mu mikino ya 1/8 mu gikombe cy’Amahoro, Adil yavuze ko umukinnyi Jacques Tuyisenge yakoze amakosa atajyanye n’urwego rwe nk’umukinnyi ukomeye.

Yagize ati’’ Jacques ni kapiteni wacu ndetse uyu mukinnyi mufata nk’umutoza wungirije ugomba kumfasha abakinnyi bakiri bato ndetse akaba intangarugero, agomba kumbera aho ntari.

Yakomeje agira ati’’imyitwarire yagaragaje nanone mbere y’umukino twari gukina na Mukura Victory Sports nayo ntabwo yari ikwiye umukinnyi mfata nk’umuyobozi wa bagenzi be, mu by’ukuri mbona ko ari ikosa rikomeye yakoze ridakwiye umukinnyi w’umunyamwuga ufite urwego nk’urwe.

Amakuru aturuka mu nshuti za Jacques Tuyisenge avuga ko abakinnyi ba APR FC bataha izamu batishimiye uburyo uyu mutoza ukomoka mu gihugu cya Morocco ababwiramo dore ko ngo abuka inabi, akabahoza ku nkeke ngo ababwira ko badashoboye gutsinda ibitego.

Amakuru akomeje guhwihwiswa ko umutoza Adil atishimiye umusaruro urimo gutangwa n’abakinnyi be bakina imbere bashakira iyi kipe ibitego, ndetse ibi byatumye hatangira ubwumvikane buke hagati y’umutoza Adil na rutahizamu Jacques Tuyisenge dore ko ngo uyu mukinnyi yatangiye gusobanurira umutoza ko nubwo badatsinda ariko yababwira neza atabatutse ndetse akazirikana ko nabo ari abantu.

Umwuka mubi wakomeje gututumba hagati y’aba bombi bituma Jacques Tuyisenge afata umwanzuro ava mu mwiherero arataha ndetse amakuru aremeza ko uyu mukinnyi yaba yifuza gutandukana n’iyi kipe ya APR FC kubera guhozwa ku nkeke n’umutoza Adil.

Jacques Tuyisenge yinjiye mu ikipe ya APR FC mu mwaka wa 2020 aho uyu mukinnyi yari yasinye amasezerano y’imyaka 2 akinira iyi kipe ndetse kuri ubu uyu mukinnyi yari arimo gukina umwaka we wa nyuma gusa uyu mukinnyi yakomeje gushinjwa n’abakunzi b’iyi kipe umusaruro muke.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO