Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Umutoza wa Al Nasrr bwana Rudi Garcia yatangaje ko kubera imbaraga Cristiano Ronaldo agaragaza zimwemerera kuzagaruka gukina ku mugabane w’i Burayi nyuma yo gusinyira ikipe ya Al Nasrr imyaka 2.5 y’amasezerano.
Kizigenza Ronaldo yavuye ku mugabane w’i Burayi nyuma yo kutumvikana n’umutoza w’ikipe ya Manchester United ndetse ugutandukana kw’aba kwaturutse ku kuba uyu munyabigwi yaragiye mu itangazamakuru agatangira kuvuga amagambo atari meza ku ikipe ya Manchester United avuga ko hari byinshi iyi kipe itajya yubahiriza.
kizigenza Ronaldo yabashije gukinira ikipe ye y’igihugu mu mikino y’igikombe cy’Isi cyaberaga mu gihugu cya Qatar aho iki gikobe cyatangiye mu kwezi kw’Ugushyingo 2022.
Cristiano kandi yabashije kugaragara mu mukino wahuje ikipe ye ya Al Nasrr na Ettifaq aho uyu mukino warangiye ari igitego 1-0.
Cristiano Ronaldo wabashije kwegukana Ballon D’Or yasinye imyaka 2.5 nk’umukinnyi mushya wa Al Nasrr aho agiye kujya ahembwa amafaranga menshi kurusha undi wese ku Isi mu mupirwa w’amaguru.
Gusa ubwo umutoza wa Al Nasrr yavugaga kuri uyu mugabo yagize ati:Ronaldo ni umukinnyi ufite ubushobozi kuburyo niyo yarangiza gukina hano ashobora kuzajya gukina nanone i Burayi.
Uyu mutoza kandi yakomeje avuga ko Ronaldo ari inyongera nziza bungutse muri iyi kipe kuko abafasha byinshi cyane mu mukinire no mu iterambere.