Umutoza wa Barcelona Xavi yatangaje ko yifuza kubona Lionel Messi agaruka muri Barcelona

Umutoza wa Barcelona Xavi yakinanye na kizigenza Lionel Messi kugeza mu mwaka wa 2015 gusa uyu mutoza ubwo yagarukaga nk’umutoza wa Barcelona yabisikanye na Lionel Messi werekezaga mu ikipe ya Paris Saint Germain gusa uyu mutoza mbere y’umukino wa El Clasico yatangaje ko yifuza Lionel Messi ko yagaruka mu ikipe ya FC Barcelona dore ko bikomeje kumwangira mu ikipe ya Paris Saint Germain.
Umutoza wa Barcelona Xavi yatangaje ko rwose imiryango ku mukinnyi w’ibihe byose muri Barcelona ariwe Lionel Messi rwose ngo irakinguye.
Uyu Lionel Messi mu mikino 778 yakiniye Barcelona yabashije kuyitsindira ibitego 672 aho yabashije gutwara Champions League 4 muri iyi kipe ndetse anatwara Ballon D’Or 6 ari muri iyi kipe yakinannye kandi na Xavi muri Barcelona kugeza mu mwaka wa 2015.
Lionel Messi ni umukinnyi w’ibihe byose ndetse iteka amarembo azahora afunguye kuri we hano igihe cyose nzaba nkiri umukinnyi wa FC Barcelona kandi ndatekereza ko aje yadufasha muri byinshi hano.
Umutoza Xavi yavuze ibyo byose mu gihe uyu Lionel Messi agifite amasezerano mu ikipe ya Paris Saint Germain ndetse uyu mukinnyi ukomoka muri Argentine yirinze kugira icyo atangaza ku bijyanye n’ikipe agomba kwerekezamo nyuma yo kuva muri Paris Saint Germain.