Umutoza wa Manchester United ntabwo aryama ngo asinzire aho yasabye abakinnyi be kuzatsinda Man City bafitanye umukino mu mpera z’icyumweru

Umutoza w’Umuholandi kuri ubu utoza ikipe ya Manchester United bwana Erik Ten Haag kuri ubu ikipe ye ihagaze neza ndetse akomeje gusaba abakinnyi be kwitwara neza aho bafitanye mu mpera z’iki cyumweru umukino ukomeye n’ikipe ya Manchester City muri Manchester Derby.

Uyu mutoza yasabye abakinnyi ba Manchester United ko bafite amahirwe adasanzwe yo kwigaragariza ku kibuga cyabo cya Old Trafford ubwo bazaba bahanganye bikomeye n’ikipe ya Manchester City.

Uyu mukino ugiye gukinwa hagati y’amakipe yombi mu gihe ikipe ya Manchester City mu ijoro ryakeye yaraye itsinzwe n’ikipe ya Southampton ibitego 2-0 ndetse ibi byatangiye gutera imbaraga United aho azaba ari umukino ukomeye cyane.

Ubwo hyaganiraga n’itangazamakuru umutoza wa Manchester United bwana Ten Haag yagize ati:Ndatekereza ko twiteguye guhatana bikomeye n’ikipe yose gusa mu bigaragara ikipe ya Manchester City ni nziza ndetse biragoye kuri buri wese gukina nayo ariko tugomba gukina neza uko dushoboye.

Ibi uyu mutoza arabivuga mu gihe mu mukino uheruka guhuza amakipe yombi warangiye manchester City itsinze ikipe ya Manchester United ibitego 6-3 aho harimo ibitego bitatu bya Erling Braut Haaland n’ibindi bitatu bya Phil Foden.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO