Umutoza wa Manchester united Ralf Rangnick amaze gutangaza icyatumye anyagirwa na mukeba Manchester City

Ni umukino wabaga wahuzaga amakipe yombi aturuka mu mujyi wa Manchester,
Gusa ikipe ya Manchester United yaje mu kibuga ibura abakinnyi bayo karundura barimo: Rafael Varane, myugariro ukomeye Luke Shaw, kizigenza Christiano Ronaldo tutanibagiwe rutahizamu Edinson Cavani.

Nkuko Umutoza wa Manchester united Ralf Rangnick yabitangaje yagize ati :" Ntabwo ibyo nari narapanze kuri uyu mukino ariko byagenze, byansabye gukora iby’ingenzi mu kigwi cyo kurwana intambara."

Kuri ubu ikipe ya Manchester United ifite igitutu gikomeye cyane cy’uko ishobora kubura mu makipe 4 azasohokera Ubwongereza mu irushanwa rya Champions League, ibi bije nyuma y’aho ikipe ya Arsenal yatsinze umukino wayo yakinaga na Watford byatumye Arsenal iza hejuru ya Manchester United kandi Arsenal ifite ibirarane byinshi itarakina.

Abakinyi barimo Rafael Varane na mugenzi we Luke Shaw bombi basanzwemo Covid-19
mu gihe Christiano Ronaldo we yagize akabazo k’imvune, Naho Edinson Cavani we yashidikanywagaho gusa azagaruka ku mukino utaha aho Manchester United izakinamo n’ikipe ya Tottenham Hotspur.

Ikipe ya Manchester City yatsinze Manchester United ibitego 4-1, Ni ibitego bya Manchester City byatsinzwe n’Umubiligi Kevin De Brune watsinzemo 2 ndetse na Riyad Marhez watsinzemo nawe ibitego 2.

Naho igitego cy’impozamarira cya Manchester United cyatsinzwe na Jadon Sancho, Maze umukino utangira uwahoze ahiga nawe yahigwaga ni nyuma y’uko kandi ikipe ya Manchester United yagowe cyane n’iminota 15 ya nyuma kuko ikipe ya Manchester City mu guhererekanya umupira yageze aho igira impuzandengo ya 92% naho Manchester United ifite 8%.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO