Umutoza wa Mukura Tony Hernandez akemanga imisifurire ku ikipe ya APR FC

Tony Hernandez umutoza w’ikipe ya Mukura Victory Sports nyuma y’umukino wabahuje na APR FC yatangaje ko atishimiye imisifurire y’umusifuzi w’uwo munsi kubera ko yabogamiye uruhande rumwe.

Wari umukino wo ku munsi wa 22 wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda ikipe ya Mukura Victory Sports yatsinzwemo na APR Fc ibitego 4-0.

Nyuma y’uwo mukino, Umutoza wa Mukura yavuze ko mu byatumye batsindwa harimo n’umusifuzi utarababaniye kuko yabogamiye ku ruhande rumwe akirengagiza ko ari shampiyona buri kimwe ikeneye amanota.

Yagize ati: “Ntabwo nje hano kuvuga ko APR FC iturusha ubushobozi, Kuko abasifuzi nibo batibitwaye neza. Sinavuga ko ibitego byose babitwibye, ariko burya mu mukino iyo umusifuzi abogamye bigaragara wowe muhanganye mu mutwe birapfa".

Yakomeje avuga ko abasifuzi kenshi bakunze gufasha ikipe ya APR FC, ariko bikwiye gushira bakamenya kubahiriza amategeko y’imisifurire. Ko yatunguwe ’uburyo na Kapiteni we yahawemo ikarita itukura mu rwego rwo kugirango APR ikomeze kubasatira.

Nyuma yuko ikipe ya Mukura Victory Sports itsindiwe ku kibuga cyayo n’ikipe ya APR Fc, yagumye ku mwanya wa kane n’amanota 37, mu gihe cyo ikipe ya APR Fc igikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 54.


Umutoza wa Mukura Victory Sports, Tony Hernandez

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO