Umutoza wa Mukura, yikomye umusifuzi nyuma yo kunganya na As Kigali.

Umukino wo ku munsi wa 23 wa shampiyona waberaga kuri stade ya Kigali I Nyamirambo, wahuzaga ikipe ya As Kigali na Mukura Victory Sport, urangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2, umutoza wa Mukura ahamya ko iyo umusifuzi adakora amakosa yakoze bari gutsinda uyu mukino.

Ubwo uyu mukino warangiraga, habaye ikiganiro n’itangazamakuru, maze umutoza wa Mukura Victory Sport uzwi nka Tony Hernandez atangaza ko iyo hatabaho amakosa y’abasifuzi basifuye uyu mukino bari gutsinda As Kigali.

Yagize ati: “Umukino wari ukomeye cyane. Abakinnyi twari duhanganye batangiye bakinira nabi abacu umusifuzi akabyirengagiza, ntabwo ncaka kubigira urwitwazo kubera ko inota rimwe hano I Kigli rifite umumaro. (…), iyo hataza kuba amakosa y’umusifuzi twakabaye dutsinze uyu mukini ariko ni umupira w’amaguru, rimwe twakoraga amakosa ubundi bikaba umusifuzi nababwira ko ari umupira w’amaguru niko bigenda.”

Tony Hernandez umutoza mukuru wa Mukura Victor Sport

Uyu mukino waranzwe ahanini no kwatakana mu makipe yombi ndetse akaza no kwinjizanya ibitego 2-2, As Kigali niyo yafunguye amazamu ku gitego cya Ortomale Alex yatsinze ku munota wa 3 gusa, kiza kwishyurwa na Ntwari Evode ku munota wa 10, maze igice cya mbere kirangira gutyo.

Igice cya kabiri, amakipe yombi yagarutse mu kibuga yatakana, ari nako anyuzamo agasatirana, maze ku munota wa 65 As Kigali ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Sudi, iminota 90 y’umukino irangira gutyo. Umusifuzi yongeyeho iminota 3 Mukura ibona igitego gitsindwa na Umwungeri, amakipe yombi agabana amanota atatu.

Dore uko mikino yose yo ku munsi wa 23 wa shampiyona yagenze.
Sunrise FC 1 - 1 Gasogi United
Espoir FC 1 - 1 Heroes FC
Musanze FC 2 - 0 Gicumbi FC
APR FC 1 - 0 SC Kiyovu
Marines FC 0 - 1 Rayon Sports FC
Bugesera FC 3-1 Police FC
AS Kigali 2-2 Mukura VS
Etincelles FC 0-0 AS Muhanga

Kuri ubu ikipe ya APR Fc niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 57, aho ikurikiwe na Rayon Sport yo ifite amanota 50, Police Fc yatsindiwe I Bugesera ikaza ku mwanya wa Gatatu n’amanota 43.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO