Carlo Ancelotti nyuma yo kwandagazwa na Barcelona yemeye ko amakosa yose bayamushyira ku mutwe

Ibi bije nyuma y’aho ikipe ya Real Madrid isuzuguwe na mukeba wayo Barcelona mu ijoro ryo kuri iki cyumweru maze Barcelona ikanyagira Real Madrid imvura y’ibitego bine ku busa.

Umutaliyani utoza ikipe ya Real Madrid ariwe Carlo Ancelotti yatangaje ko kuba batsinzwe umukino wo mu ijoro ryakeye ngo byose ari amakosa ye.

Kuri ubu ikipe ya Real Madrid iracyarusha ngenzi yayo ya Barcelona amanota agera kuri 12.

Ancelotti yagize ati"Twaje tutiteguye neza ndetse rwose ibyo twakoze byose byagenze nabi babashije kubwira abakinnyi banjye ko byose ari amakosa yanjye."

Umutoza Ancelotti yakomeje agira ati "Dufite umwanya wo gukomeza kwegeranya imbaraga muri aya mezi abiri asigaye ngo shampiyona irangire ndetse rwose ndizera ko tugomba gutwara iki gikombe cya Shampiyona, gusa ndababaye cyane bijyanye n’uku gutsindwa nsabye imbabazi abafana ba Real Madrid."

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO