Umukobwa w’imyaka 35 y’amavuko ukiri isugi yatangaje ikizatuma akora imibonano mpuzabitsina

Chandra Sonali ni umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 35 y’amavuko ndetse yatangaje ko yifuza kuguma muri ubwo buzima kugeza ubwo azabona uwo bakorana ubukwe bagashyingirwa.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru uyu mukobwa yakomeje gushimangira ko azakomeza gutsimbarara ku busugi bwe kugeza akoze ubukwe.

Mu magambo ye yagize ati:
“Abo dukorana bakunze kuvuga ku bintu byabo bitandukanye, ntabwo njya nitabira ibiganiro byabo kuko bakunda kwibaza impamvu ndi isugi kandi njyewe nteganya gukora imibonano mpuzabitsina ari uko nakoze ubukwe.

yakomeje agira ati: mfite imyaka 35 kandi ndashaka kugumana ubusugi bwanjye nishimye, nkeneye impeta ku rutoki.

Uyu mukobwa yakomeje atangaza ko yababara cyane adakoze ubukwe ngo yambare impeta kuko yananiwe kwihanganira ijoro rimwe.

Uyu mukobwa yavuze ko yishimira kuba akiri isugi ndetse ngo ababyeyi be ntibigeze bavuga ku mibonano mpuzabitsina kugeza bakuze.

Yakomeje avuga ko gukora imibonano mpuzabitsina bwa mbere ari ibintu atekereza ko biteye ubwoba ndetse akaba atekereza ko ashobora kuzababara ubwo azabikora bwa mbere gusa yakomeje ahamya ko adateze kuzakora imibonano mpuzabitsina atarakora ubukwe.

Uyu mukobwa yavuze ko yakundanye n’abasore 9 mu buzima bwe ariko bose iyo yababwiraga amahame ye ko azakora imibonano mpuzabitsina ari uko ashatse bose bahitaga bigendera.

Icyakora yavuze ko ari mu gahinda kuko amaze imyaka 3 nta mukunzi ndetse ngo biragoye kubona umugabo wubaha amahame ye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO