Umuvandimwe wa Kitoko uba Canada yasohoye indirimbo yitwa Velozo

Umuvandimwe w’umuhanzi Kitoko Bibarwa witwa Ndungutse Charles ukoresha izina ry’ubuhanzi rya ‘Rippy Knoss’ utuye muri Canada yasoye indirimbo yitwa Velozo.

Rippy Knoss ni umusore w’imyaka 21 Se umubyara avukana na Se wa w’umuhanzi wubatse izina mu Rwanda Kitoko Bibarwa. Ubuatuye muri Canada kuko yavuye mu Rwanda muri 2014.

Uyu musore yatangiye umuziki muri 2012 afite imyaka 13 gusa icyo gihe yarandikaga ariko ataragira n’imwe asohora.

Ati “Naririmbiraga abana twiganaga mu njyana ya Rap, gusa nta bushobozi nari mfite bwo kuba najya muri Studio.”

Avuga ko yakundaga iyo njyana ku buryo naho yanyuraga akumva izo ndirimbo, yahagararaga akazumva.

Mu muziki ngo afite gahunda yo kwagura cyane akamenywa n’Abanyarwanda mu rwego rwo gutanga umusanzu we bitewe n’ubutumwa bw’indirimbo akora.

Ati “Nanjye nshaka kwerekana impano yanjye ku no mu muryango wanjye hari abandi baririmba barimo Kitoko Bibarwa, Russel we tunafitanye indirimbo yitwa ‘Marigarita’. Ibyo rero mbifatanya n’urukundo nkunda injyana ndetse n’impano yo kubikora.”

Kuri ubu amaze gusohora indirimbo 14 imwe gusa niyo ifite amashusho yitwa Marigarita.
Izindi yakoze harimo izitwa Dollar Two, Fort Retour, Amateka yanjye, Gagnant, Queen of My Heart, Velozo nshya n’izindi.

Mu Rwanda ngo afite abahanzi akuraho inganzo barimo nka Riderman, Fireman, umunya Kenya Khaligraph Jones.

Ati “Sindatekereza kumurika album kuko indirimbo ndimo nkora ubu ziracyari izo kumfasha kwimenyekanisha hanyuma ngategura Album kuko ni igikorwa kinini.”


Rippy Knoss wo mu muryango wa Kitoko ngo ashaka gutera ikirenge mucya bakuru be

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO