Umuyobozi mukuru wa Paris Saint Germain akomeje kwicinya icyara ndetse yasobanuye ko yifuza gukomeza kubona Messi na Mbappe bakinana

Umuyobozi mukuru w’ikipe ya Paris Saint Germain, bwana Naser Al-Kheraifi yatangaje ko yifuza kubona abakinnyi babiri :Lionel Messi na Kylian Mbappe bose ngo bakomeza gukinira ikipe ya Paris Saint Germain.

Ku mugoroba w’ejo ku cyumweru ubwo hakinwaga umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi byari binejeje kubona abakinnyi babiri ba Paris Saint Germain barimo kwitwara neza barwanirira ishyaka Ibihugu byabo.

Kylian Mbappe yarimo kurwanirira ishyaka u Bufaransa ndetse na Lionel Messi akarwana ku ishyaka ry’igihugu cye cya Argentine, Ndetse ibi byatumye umuyobozi mukuru wa Paris Saint Germain atangaza ko bifuza kugumana aba bakinnyi bombi mu ikipe yabo.

Bwana Naser Al Kheraifi mu magambo ye yagize ati:Turifuza kugumana aba bakinnyi bombi yaba Messi ndetse na Mbappe kubera ko ni abakinnyi babiri bashoboye gutsinda ibitego byinshi muri iki gikombe cy’Isi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO