Umuyobozi w’ishyirahamwe rya Handball mu Bufaransa akurikiranyweho icyaha cyo guhohotera no gufata amashusho y’urukozasoni umwana utagejeje imyaka y’ubukure

Bwana Bruno Martini uyobora ishyirahamwe ry’umukino wa handball mu Bufaransa yatawe muri yombi aho ashinjwa gufata amafoto n’amashusho umwana w’umuhungu ufite imyaka 13 y’amavuko agashyira hanze imyanya ye y’ibanga ndetse ibi byabaye mu mwaka wa 2020.
Uyu mugabo nyuma yo gukora ibitemewe n’amategeko yireguje ko yari aziko uyu mwana afite hejuru y’imyaka 15 y’amavuko.
Bruno Martini,w’imyaka 52 y’amavuko yahoze ari umuzamu ndetse ndetse yabashije gutwarana n’ikipe y’igihugu y’U Bufaransa ibikombe bibiri by’isi mu mukino wa Handball gusa yabashije guhatwa ibibazo na Polisi kuwa Kabiri w’iki cyumweru.
Uyu mugabo ashinjwa guhohotera no gufata amashusho y’urukozasoni umwana utagejeje imyaka y’ubukure ndetse ibi byatangarijwe mu biro by’Ubushinjacyaha kuwa gatatu w’iki cyumweru.
Gusa nyuma yo gushinjwa ibi byaha uyu mugabo yemerewe kujya mu rugo ndetse ikirego cyoherejwe mu butabera kugirango gisuzumwe.
Radiyo yo mu Bufaransa yitwa Franceinfo radio niyo yatangaje ko ikirego cy’uyu mugabo cyamaze gutangwa mu butabera kugirango akurikiranwe.