Umuyobozi w’urwego rw’ubutasi mu Bufaransa yakuwe ku nshingano nyuma yo kunanirwa gutahura ibitero by’Uburusiya kuri Ukraine

Umuyobozi mukuru w’ubutasi mu rwego rwa gisirikarre mu Bufaransa ariwe bwana Jenerali Eric Vidaud yamaze kwirukanwa nyuma yo kunanirwa gutahura ko Uburusiya bupanga gutera Ukraine.

Ni nyuma y’amezi arindwi yari amaze kuri iyi mirimo ndetse ibitangazamakuru byandikirwa mu Bufaransa bikomeje gutangaza ko yazize gutanga amakuru atuzuye ndetse akananirwa no gutahura ko Uburusiya bufite umugambi mubisha kuri ukraine.

Leta zunze ubumwe za Amerika zitangaza bwambere ko Uburusiya buteganya ibitero bikomeye kuri Ukraine, Ubufaransa bwo icyo gihe bwatangaje ko bidashoboka.

Gusa umusirikare umwe w’Ubufaransa yatangaje ko umukuru w’igisirikare ibyo yabyegetse kuri bwana Vidaud.

Gen Vidaud kandi yakomeje kunengwa n’umugaba mukuru w’ingabo z’Ubufaransa, nubwo hari abahamya ko inshingano ze kwari ugutanga amakuru y’iperereza ku birimo kuba kurusha ibirimo gupangwa kuba.

Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo umugaba mukuru w’ingabo z’Ubufaransa bwana Thierry Burkhard yemeje ko iki gihugu kidafite amakuru ahagije y’iperereza nkuko bimeze kuri Amerika cyangwa Ubwongereza.

Gen Vidaud yahoze ari umugaba w’umutwe udasanzwe w’ingabo (Special Forces) , ubwo yari agizwe umuyobozi w’ubutasi urwo rwego rwahise rwotswa igitutu ubwo Australia yari imaze gusesa amasezerano yagombaga kugirana n’Ubufaransa yo kubaka ubwato bwa gisirikare bugendera munsi y’amazi.

Icyo gihe Australia yateye umugongo Ubufaransa maze isinyana amasezerano y’ubufatanye na Leta zunze ubumwe za Amerika hamwe n’Ubwongereza.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO