Umuyobozi wa AC Monza bwana Berlusconi yatangaje amakipe yifuza ko abakinnyi be batsinda maze akabagurira indaya

Umuyobozi w’ikipe ya AC Monza ndetse akaba yarabaye na Minisitiri w’Intebe w’Ubutaliyani bwana Silvio Berlusconi,yahaye isezerano rikomeye abakinnyi be ko igihe bazashobora gutsinda ikipe ya Millan AC cyangwa Juventus ngo azabagurira indaya.
Kuri ubu Berlusconi ayoboye ikipe ya AC Monza ndetse ubwo yaganiraga n’abakinnyi barimo kwitegura imikino ya Shampiyona igiye kugaruka mu mpera z’uku kwezi yabahamirije ko nibabasha gutsinda ikipe ya Milan AC hamwe na Juventus ngo azabasha kubagurira indaya maze bishimishe.
Mu magambo ye uyu mugabo yagize ati “Nabwiye abasore nti ‘ubu muzakina na Juventus na AC Milan’. Nimutsinda ikipe imwe muri izi, nzazana bisi yuzuye indaya mu rwambariro.”
Mu 2011 Berlusconi wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, yashinjwe kuryamana n’umwangavu utujuje imyaka y’ubukure icyakora yaje gufungwa nyuma aza guhindurwa umwere.
Berlusconi yabaye umuyobozi wa AC Milan igihe kitari gito icyakora yaje gutandukana n’iyi kipe nyuma aza kugura ikipe ya AC Monza.