Umuyobozi wa Genesis Tv yahembwe mu bagore biteje imbere

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 ukuboza 2021 ikigo Cya Thousand Hills Event kizwi mu gutegura ibikorwa bitandukanye birimo ibirori nibwo cyahembye abagore biteje imbere mu ishoramari mu gikorwa bise Rwanda Women Business Award.
Iki gikorwa cyabereye muri Lemigo Hotel ku Kimihurura cyari kitabiriwe n’abantu benshi biganjemo abagore mu nzego zitandukanye mu bigo bikomeye hano mu Rwanda ndetse n’Abanyamakuru batandukanye niho hahembewe Abagore n’ibigo byagize uruhare mu guteza imbere umwari n’umutegarugori.
Mi ijambo ry’ikaze Umuyobozi Mukuru wa Thousands Hills Event Bwana Nathan Offodod yabanje gushimira abitabiriye ndetse n’abaterankunga b’icyo gikorwa .
Yavuze ko bateguye iki gikorwa mu rwego rwo gukomeza gushishikariza umwari n’umutegarugori gukomeza kwiteza imbere binyuze mu ishoramari rirambye.
Muri uwo muhango mu bagore biteje imbere bahembwe harimo Umuyobozi Mukuru wa Genesis Broadcasting Network Madamu Niragire Marie wahembewe kuba umugore washinze ikigo kigatera imbere vuba cyane kubera intumbero ye.
Mu bandi bagore bahembwe bazwi mu myidagaduro harimo Alyn Sano, Aline Gahongayire, Umunyakuru Bianca wa Isibo Tv wahembewe kuba Umunyamakurukazi wambara neza kurusha abandi.
Mu kiganiri na Genesisbizz Bianca yavuze ko yashimishijwe n’igihembo yahawe anashimira Thousands Hills Event kuba yarabashije kumuhitamo nk’umwe mu banyamakurukazi bambara neza yavuze kandi ko Ari ibya gaciro kenshi cyane.
Iki gikorwa cya Rwanda Women Business Award ni ku nshuro ya mbere kibaye gusa abagiteguye bavuze ko kizajya kiba buri mwaka .