Umuyobozi wa Meta yatangaje ko Trump agiye kugarurwa ku mbuga nkoranyambaga mu byumweru bibiri biri imbere

Umuyobozi wa Meta ushinzwe ibibazo rusange bwana Nick Clegg yatangaje ko uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwana Donald Trump agiye kugarurwa ku mbuga nkoranyambaga zirimo faceboook na Instagram nyuma y’imyaka ikabakaba muri ibiri uyu mugabo yari agiye kumara yarahagaritswe.
Trump yafungiwe imbuga nkoranyambaga ze mu kwezi kwa Mutarama mu mwaka wa 2021 ndetse uyu mwanzuro wafashwe nyuma yo gushyira kuri izi mbuga ibintu bihabanye n’amahame y’izi mbuga nkoranyambaga nyuma y’ibi uyu mugabo yahise amenyeshwa na Facebook ko ahagaritswe mu gihe kingana n’imyaka ibiri.
Umuyobozi wa Meta kuwa gatatu w’iki cyumweru nibwo yatangaje ko Donald Trump agiye kugarurwa ku mbuga nkoranyambaga kuko abaturage bakeneye kumenya icyo abanyapolitike bavuga.