Umuyobozi wa NATO arasabira Intwaro zitubutse Ukraine mu gihe Zelensky akomeje gushyiraho ubwirinzi bwo mu kirere

Intambara irarimbanyije hagati y’Uburusiya na Ukraine ndetse magingo aya umwe mu bayobozi bakomeye muri NATO yatangaje ko Ukraine ikeneye intwaro zihagije kugirago irusheho guhangana n’Uburrusiya ku bisasu bukomeje gutera mu murwa mukuru Kyiv.
Bwana Jens Stoltenberg umunyambabanga muri NATO yavuze ko Ukraine ikwiye gushyirirwaho ubufasha bukomeye bugamije kuyifasha kwirwanaho ndetse aboneraho kwibutsa ko ubwo Ukraine iheruka guhabwa ubufasha hari icyo byagezeho.
Kugeza ubu igisirikare cya Ukraine cyatangaje kuri uyu wa Kabiri ko cyirimo kurushwa imbaraga mu byagisirikare na Missiles z’Uburusiya.
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yasabye abayobozi bagize umuryango w’ibihugu bikize ku Isi ko akeneye guhabwa ubundi bufasha kugirango arusheho gushyiraho uburyo bugamije gusubiza inyuma ibisasu by’Uburusiya.
Kugeza ubu hari inama y’igitaraganya yabaye nyuma y’aho ibisasu by’Uburusiya bihitaniye abantu barenga 19 mu bice bitandukanye by’igihugu.
Ibi bitero bikajije umurego nyuma y’aho Ukraine yigambye ko yaturikije ikiraro kinini cyahuzaga Uburusiya na Cremea ndetse ibi Putin nawe yahise atangaza ko bikwiye kuba ukwihorera ndetse aboneraho no guteguza ibindi bitero bikomeye.
Jens Stoltenberg, uyobora NATO yatangaje ko Ukraine ikwiye guhabwa ubufasha bw’izindi ntwaro kuburyo zagira uruhare mu gukomeza kwirwanaho no gusubiza inyuma ibisasu by’Uburusiya.