Umuyobozi wa Rayon Sports yatse indishyi z’akababaro Ferwafa.

Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports Sadate Munyakazi, yasabye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa, kubaha indishyi z’akababaro, bitewe ngo nuko ryababujije kwitabira imikino y’igikombe cy’intwari giherutse kwegukanwa n’ikipe ya APR FC.

Ikipe ya Rayon Sports iherutse guhanwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa, ibihano byo kuba iyi kipe itaritabiriye imikino y’igikombe cy’Intwari.

Munyakazi Sadate, perezida wa Rayon Sport yabwiye radio dix ko, Ferwafa ikwiye kubaha indishyi z’akababaro bitewe no kuba bataritabiriye imikino y’igikombe cy’Intwari nyamara bo bafite n’ubushake.

“Twebwe nka Rayon Sport aka kanya turi gusaba Ferwafa ko iduha indishyi yuko tutabashije kwitabira ririya rushanwa kubera impamvu zayo bwite. Kuko aka kanya abanyarwanda baradututse, abanyarwanda babifashe mu bundi buryo bitewe nuko Ferwafa itaduhaye uburenganzira n’umwanya wo kugira ngo twitabire ririya rushanwa nyamara twe nka Rayon Sports twarashakaga kuryitabira ibyo bintu byose rero byadushenguye imitima binangiza isura yacu nka Rayon Sports.” Munyakazi Sadate, Perezida wa Rayon Sports.

Mu bihano byafatiwe Rayon Sports harimo ko:
1. Rayon Sports ntiyemerewe gukina irushanwa ry’igikombe cy’intwari 2021, nukuvuga ko, kabone nubwo yaza mu makipe ane ya mbere itemerewe gukina iri rushanwa umwaka utaha.
2. Rayon Sports, ntiyemerewe gukina umukino wari wo wose wa gicuti yaba hano mu Rwanda ndetse n’ahandi hose ku isi.
3. Rayon Sports, yaciwe amafaranga angana n’ibihumbi 300,000,00 by’amafaranga y’u Rwanda.

Umunyamabanga wa Ferwafa we aganira n’iki gitangazamakuru, yari yatangaje ko icyagendeweho ari amategeko bahanishije ikipe ya Rayon Sports, avuga ko atahimbwe ahubwo ko asanzwe ariho.

Kuri ubu ikipe ya Rayon Sports ikaba yagejeje ubujurire bwayo kuri Ferwafa, bavuga ko bagiye kwicarana bakitabaza izindi nzego kugira ngo ikibazo bafitanye kirangire.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO